Contact theSOPAbout theSOPSupport theSOPWritersEditorsManaging Editors
theSOP logo
Published:September 27th, 2005 08:53 EST
( Rwanda) Rwandan Women determined to get equal access to IT

( Rwanda) Rwandan Women determined to get equal access to IT

By Jermaine Uwahiriwe

Ikoranabuhanga ryazanye impinduka nyinshi mu mibereho ya muntu. Ni kimwe mu byo abanyarwanda ndetse n’abanyafurika bose hamwe babona byabageza ku majyambere n’imibereho myiza.

Ariko kandi, kuba ritagera kuri buri wese, cyane cyane abari n’abagore, ni impungenge ko ikoranabuhanga rishobora kwenyegeza ubusumbane mu bantu. u Rwanda rurimo kurwanira kuziba icyuho hagati y’abagera kw’ ikoranabuhanga nka mudasobwa ( computer) na internet

n’aba tarigeraho ndetse runazamura umubare w’abagore bakoresha iryo koranabuhanga.

 

Ikoranabuhangamu Rwanda riracyatera imbere, inzobere ziracyari nke, ndetse ntirirakwira mu mirimo yose. Hakenewe ko hahangwa imirimo myinshi kugira ngo abanyarwanda baryitabire ari benshi bityo n’abagore babonereho. Hakenewe by’umwihariko ko abagore bakangurirwa imirimo y’ikoranabuhanga kugira ngo amashyirahamwe bibumbiyemo arusheho kugira umusaruro nkuko byemejwe mu nama ya Beijing, igika J.

Abanyarwandakazi bakigerwaho n’ingaruka za jenoside yo muri mata 1994 kurusha abagabo, bafatwa nkaho badashoboye iby’ikoranabuhanga, nubwo hari politiki yo kubazamura mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Kugeza ubu ni 50% mu myanya ifatirwamo ibyemezo.

 

Mu kuziba icyuho mu buringanire mw’ikoranabuhanga, guverinoma y’u Rwanda, UNDP na UNIFEM biyemeje gushyira hamwe. Ibi biha icyizere abari n’abategarugori mu nzira barimo y’uburinganire no kubaka igihugu. Abayobozi bo mu nzego zinyuranye barimo madamu Janet Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika, bashyigikiye byimazeyo abanyarwandakazi mw’ikoranabuhanga.

 

Gushyigikira abari n’abategarugori mw’ikoranabuhanga n’imwe mu ngamba zikubiye mu bufatanye bugamije kuzamura ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rwanda ( Strategic Partnership).

Ubu bufatanye (Partnership) bugizwe n’: Ikigo k’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga

( RITA), Minisiteri y’itumanaho n’ishuri rikuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ( KIST) babifashijwemo n’ihuriro ry’abanyafurika bi inzobere mw’ikoranabuhanga baba hanze. “African Digital Diaspora”.
Ubu bufatanye buhamagarira impande zose gushyira hamwe: guverinoma, imiryango idaharanira inyungu, amasosiyeti mpuzamahanga, ba rwiyemezamirimo, inzobere mw’ikoranabuhanga bifuza guteza imbere abari n’abategarugori mw’ikoranabuhanga ndetse n’amashyirahamwe y’abari n’abategarugori (amwe muri yo ni: AVEGA: ishyirahamwe ry’abapfakazi ba jenoside, PROFEMME: ihuriro ry’amashyirahamwe y’abagore, kugeza ubu ribumbye amashyirahamwe 35,
NDABAGA: ishyirahamwe ry’abagore bavuye ku rugerero, AFER: ishyirahamwe ry' abagore ba rwiyemezamirimo, ARFEM: ishyirahamwe ry’abari n’abategarugori bari mu mwuga w’itangazamakuru. www.profemme.org.rw
Ubu bufatanye kandi bukubiyemo gahunda irambye yo guhugura abari n’abategarugori mu bumenyi bwa mudasobwa, mu ntego yo kurwanya ubukene bwibasiye abagore.
Bukangurira kandi imiryango idaharanira inyungu ndetse n’amashyirahamwe y’abagore kubaka urubuga rubahuza dore ko aribo barebwa mbere na mbere.

 

Abari n’abategarugori batinyurirwa kugana imirimo y’ikoranabuhanga, haba muri Reta cyangwa se mu bikorera ku giti cyabo. Abari bashishikarizwa kwiga siyansi n’ikoranabuhanga ( science& technology)  mu mashuri makuru na za kaminuza. Kugeza ubu, KIST ibarura abari 28%.
Uyu ukaba ri umwe mu mibare minini mu karere u Rwanda rutuyemo.
Minisiteri y’uburezi yasabye ko umwaka w’amashuri utaha abakobwa baba 50% mu mashami ya siyansi n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kuzamura umubare w’abari n’abategarugori.
Amashuri makuru na za Kaminuza zirakangurirwa gushyira ho kandi  igihembo cyajya kigenerwa umwari warushije abandi mu mashami ya siyansi n’ikoranabuhanga.

 


Abagore mu mashyirahamwe bibumbiyemo bahabwa ubumenyi mw’ikoranabuhanga: kuva ku rwego ruciriritse kugera kw’ikoranabuhanga rihambaye, nko kwihangira imiyoboro ya internet kugirango bahurizeho ibyo bakora, ubucuruzi bwo kuri internet (e-commerce), ihererekanya makuru ( management information systems), n’ubundi bushobozi bunyuranye bwabera inkingi iterambere ry’imirimo ibyara inyungu y’abari n’abategarugori.
Bahabwa kandi ubumenyi mu gutumanaho n’andi mashyirahamwe y’abagore yo hirya no hino kw’isi ndetse na barwiyemezamirimo banyuranye. Amahugurwa yabo aba agizwe n’amasomo ndetse n’imyimenyerezo mu kazi. Odette Uwambaye wo mw’ishyirahamwe: NDABAGA ati:
“Ubu ni bwo bumenyi nari nkeneye. Ubu nshobora kwishakira abaguzi b’ibyo nkora
 aho ariho hose kw’isi”

 

Abanyarwandakazi biyemeje kurwanira uburenganzira bungana kw’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ariko kandi inzira iracyari ndende, ndetse n’inzitizi ziracyari nyinshi, cyane cyane nk’inkunga zidahagije. Imishinga yabo iba itunganye ndetse bafite n’ubushake ariko amikoro make akababera inzitizi.
Bagerageza guhangana n’iki kibazo, basaranganya inkunga baba bahawe na guverinoma cyangwa se n’abandi baterankunga nka USAID na EU:umuryango w’ibihugu by’iburayi. Ni muri urwo rwego kandi amashyirahamwe y’abagore akangurirwa gukorera hamwe.
Guverinoma irasabwa kurushaho gukwirakwiza mu byaro ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho.
Abaterankunga nabo barasabwa gukomeza ndetse no kongera inkunga mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ubushake abari n’abategarugori bafite mu kubaka no guteza imbere u Rwanda.