Contact theSOPAbout theSOPSupport theSOPWritersEditorsManaging Editors
theSOP logo
Published:June 23rd, 2007 05:43 EST
(Rwanda) Abanyarwandakazi mweikoranabuhanga neitumanaho

(Rwanda) Abanyarwandakazi mweikoranabuhanga neitumanaho

By Jermaine Uwahiriwe

Ikoranabuhanga ryazanye impinduka nyinshi mu mibereho ya muntu. Ni kimwe mu byo abanyarwanda ndetse n`abanyafurika bose hamwe babona byabageza ku majyambere n`imibereho myiza.

Ariko kandi, kuba ritagera kuri buri wese, cyane cyane abari n`abagore, ni impungenge ko ikoranabuhanga rishobora kwenyegeza ubusumbane mu bantu. u Rwanda rurimo kurwanira kuziba icyuho hagati y`abagera kw` ikoranabuhanga nka mudasobwa ( computer) na internet

n`aba tarigeraho ndetse runazamura umubare w`abagore bakoresha iryo koranabuhanga.

Ikoranabuhangamu Rwanda riracyatera imbere, inzobere ziracyari nke, ndetse ntirirakwira mu mirimo yose. Hakenewe ko hahangwa imirimo myinshi kugira ngo abanyarwanda baryitabire ari benshi bityo n`abagore babonereho. Hakenewe by`umwihariko ko abagore bakangurirwa imirimo y`ikoranabuhanga kugira ngo amashyirahamwe bibumbiyemo arusheho kugira umusaruro nkuko byemejwe mu nama ya Beijing, igika J.

Abanyarwandakazi bakigerwaho n`ingaruka za jenoside yo muri mata 1994 kurusha abagabo, bafatwa nkaho badashoboye iby`ikoranabuhanga, nubwo hari politiki yo kubazamura mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Kugeza ubu ni 50% mu myanya ifatirwamo ibyemezo.

Mu kuziba icyuho mu buringanire mw`ikoranabuhanga, guverinoma y`u Rwanda, UNDP na UNIFEM biyemeje gushyira hamwe. Ibi biha icyizere abari n`abategarugori mu nzira barimo y`uburinganire no kubaka igihugu. Abayobozi bo mu nzego zinyuranye barimo madamu Janet Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika, bashyigikiye byimazeyo abanyarwandakazi mw`ikoranabuhanga.

Gushyigikira abari n`abategarugori mw`ikoranabuhanga n`imwe mu ngamba zikubiye mu bufatanye bugamije kuzamura ikoranabuhanga n`itumanaho mu Rwanda ( Strategic Partnership).

Ubu bufatanye (Partnership) bugizwe n`: Ikigo k`igihugu gishinzwe ikoranabuhanga

( RITA), Minisiteri y`itumanaho n`ishuri rikuri ry`ubumenyi n`ikoranabuhanga ( KIST) babifashijwemo n`ihuriro ry`abanyafurika bi inzobere mw`ikoranabuhanga baba hanze. African Digital Diaspora ".
Ubu bufatanye buhamagarira impande zose gushyira hamwe: guverinoma, imiryango idaharanira inyungu, amasosiyeti mpuzamahanga, ba rwiyemezamirimo, inzobere mw`ikoranabuhanga bifuza guteza imbere abari n`abategarugori mw`ikoranabuhanga ndetse n`amashyirahamwe y`abari n`abategarugori (amwe muri yo ni: AVEGA: ishyirahamwe ry`abapfakazi ba jenoside, PROFEMME: ihuriro ry`amashyirahamwe y`abagore, kugeza ubu ribumbye amashyirahamwe 35, NDABAGA: ishyirahamwe ry`abagore bavuye ku rugerero, AFER: ishyirahamwe ry` abagore ba rwiyemezamirimo, ARFEM: ishyirahamwe ry`abari n`abategarugori bari mu mwuga w`itangazamakuru. www.profemme.org.rw Ubu bufatanye kandi bukubiyemo gahunda irambye yo guhugura abari n`abategarugori mu bumenyi bwa mudasobwa, mu ntego yo kurwanya ubukene bwibasiye abagore.
Bukangurira kandi imiryango idaharanira inyungu ndetse n`amashyirahamwe y`abagore kubaka urubuga rubahuza dore ko aribo barebwa mbere na mbere.

Abari n`abategarugori batinyurirwa kugana imirimo y`ikoranabuhanga, haba muri Reta cyangwa se mu bikorera ku giti cyabo. Abari bashishikarizwa kwiga siyansi n`ikoranabuhanga ( science& technology) mu mashuri makuru na za kaminuza. Kugeza ubu, KIST ibarura abari 28%.

Uyu ukaba ri umwe mu mibare minini mu karere u Rwanda rutuyemo.
Minisiteri y`uburezi yasabye ko umwaka w`amashuri utaha abakobwa baba 50% mu mashami ya siyansi n`ikoranabuhanga, mu rwego rwo kuzamura umubare w`abari n`abategarugori.

Amashuri makuru na za Kaminuza zirakangurirwa gushyira ho kandi igihembo cyajya kigenerwa umwari warushije abandi mu mashami ya siyansi n`ikoranabuhanga.

Abagore mu mashyirahamwe bibumbiyemo bahabwa ubumenyi mw`ikoranabuhanga: kuva ku rwego ruciriritse kugera kw`ikoranabuhanga rihambaye, nko kwihangira imiyoboro ya internet kugirango bahurizeho ibyo bakora, ubucuruzi bwo kuri internet (e-commerce), ihererekanya makuru ( management information systems), n`ubundi bushobozi bunyuranye bwabera inkingi iterambere ry`imirimo ibyara inyungu y`abari n`abategarugori.
Bahabwa kandi ubumenyi mu gutumanaho n`andi mashyirahamwe y`abagore yo hirya no hino kw`isi ndetse na barwiyemezamirimo banyuranye. Amahugurwa yabo aba agizwe n`amasomo ndetse n`imyimenyerezo mu kazi. Odette Uwambaye wo mw`ishyirahamwe: NDABAGA ati: Ubu ni bwo bumenyi nari nkeneye. Ubu nshobora kwishakira abaguzi b`ibyo nkora aho ariho hose kw`isi "

Abanyarwandakazi biyemeje kurwanira uburenganzira bungana kw`ikoranabuhanga n`itumanaho. Ariko kandi inzira iracyari ndende, ndetse n`inzitizi ziracyari nyinshi, cyane cyane nk`inkunga zidahagije. Imishinga yabo iba itunganye ndetse bafite n`ubushake ariko amikoro make akababera inzitizi.

Abanyarwandakazi biyemeje kurwanira uburenganzira bungana kw`ikoranabuhanga n`itumanaho. Ariko kandi inzira iracyari ndende, ndetse n`inzitizi ziracyari nyinshi, cyane cyane nk`inkunga zidahagije. Imishinga yabo iba itunganye ndetse bafite n`ubushake ariko amikoro make akababera inzitizi.

Bagerageza guhangana n`iki kibazo, basaranganya inkunga baba bahawe na guverinoma cyangwa se n`abandi baterankunga nka USAID na EU:umuryango w`ibihugu by`iburayi. Ni muri urwo rwego kandi amashyirahamwe y`abagore akangurirwa gukorera hamwe.
Guverinoma irasabwa kurushaho gukwirakwiza mu byaro ibikorwa remezo by`ikoranabuhanga n`itumanaho.

Abaterankunga nabo barasabwa gukomeza ndetse no kongera inkunga mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ubushake abari n`abategarugori bafite mu kubaka no guteza imbere u Rwanda.